2 Ibyo ku Ngoma 36:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Ariko bakomeje kunnyega+ intumwa Imana y’ukuri yabatumagaho, bagasuzugura amagambo yayo+ kandi bagakoba+ abahanuzi bayo, kugeza ubwo Yehova yarakariye+ cyane ubwoko bwe, ku buryo batari bagishoboye gukira.+ Zab. 2:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Uzayamenaguza inkoni y’ubwami y’icyuma,+Uzayajanjagura nk’uko urwabya rw’ibumba rujanjagurika.”+ Yesaya 30:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Umuntu azarubomora nk’uko bamena ikibindi kinini cy’ababumbyi,+ kimenagurwa batakibabariye, ku buryo mu bimene byacyo hatabonekamo n’urujyo umuntu yarahuza umuriro mu ziko, cyangwa yadahisha amazi mu gishanga.”+ Amaganya 4:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Abana b’i Siyoni bari bafite agaciro,+ bari bahwanyije agaciro na zahabu itunganyijwe, Mbega ngo baramera nk’intango nini z’ibumba, umurimo w’amaboko y’umubumbyi!+ Ibyahishuwe 2:27 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 27 kandi azatwara abantu abayoboze inkoni y’icyuma+ kugira ngo bajanjagurwe nk’uko inzabya z’ibumba zijanjagurika,+ nk’uko nahawe ubutware na Data;
16 Ariko bakomeje kunnyega+ intumwa Imana y’ukuri yabatumagaho, bagasuzugura amagambo yayo+ kandi bagakoba+ abahanuzi bayo, kugeza ubwo Yehova yarakariye+ cyane ubwoko bwe, ku buryo batari bagishoboye gukira.+
14 Umuntu azarubomora nk’uko bamena ikibindi kinini cy’ababumbyi,+ kimenagurwa batakibabariye, ku buryo mu bimene byacyo hatabonekamo n’urujyo umuntu yarahuza umuriro mu ziko, cyangwa yadahisha amazi mu gishanga.”+
2 Abana b’i Siyoni bari bafite agaciro,+ bari bahwanyije agaciro na zahabu itunganyijwe, Mbega ngo baramera nk’intango nini z’ibumba, umurimo w’amaboko y’umubumbyi!+
27 kandi azatwara abantu abayoboze inkoni y’icyuma+ kugira ngo bajanjagurwe nk’uko inzabya z’ibumba zijanjagurika,+ nk’uko nahawe ubutware na Data;