20 Nuko umwuka+ w’Imana uza+ kuri Zekariya+ mwene Yehoyada+ umutambyi, ahagarara ahirengeye abwira abantu ati “Imana y’ukuri iravuze iti ‘kuki murenga ku mategeko ya Yehova, bigatuma nta cyo mugeraho?+ Kubera ko mwataye Yehova na we azabata.’”+
2 “Yehova aravuga ati ‘hagarara mu rugo rw’inzu ya Yehova,+ maze ubwire abo mu migi yose y’u Buyuda baza gusengera mu nzu ya Yehova amagambo yose nzagutegeka kubabwira.+ Ntukagire ijambo na rimwe ukuraho.+