ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Nehemiya 9:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Nuko banga kumvira,+ ntibibuka+ ibikorwa bitangaje wabakoreye, ahubwo bashinga amajosi+ maze bishyiriraho umutware+ wo kubasubiza mu buretwa muri Egiputa. Ariko ntiwabatereranye+ kubera ko uri Imana ikunda kubabarira,+ igira imbabazi+ n’impuhwe,+ itinda kurakara+ kandi ifite ineza nyinshi yuje urukundo.+

  • Nehemiya 9:29
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 29 Nubwo wababuriraga+ ngo bagarukire amategeko yawe,+ bagaragazaga ubwibone+ ntibumvire amategeko yawe; baracumuraga+ ntibakurikize imanza zawe,+ kandi ari zo zabeshaho umuntu aramutse azikurikije.+ Bakomezaga kwinangira bagaterura intugu,+ bagashinga amajosi+ maze ntibumvire.+

  • Yeremiya 7:26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 Ariko ntibigeze banyumva cyangwa ngo bantege amatwi;+ ahubwo bakomeje kugamika amajosi,+ bakora ibibi birenze ibyo ba sekuruza bakoze!+

  • Yeremiya 17:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 Ariko ntibigeze bumva cyangwa ngo batege amatwi;+ ahubwo bakomeje kugamika amajosi+ banga kumva kandi ntibemera guhanwa.”’+

  • Zekariya 7:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Imitima yabo+ bayigize urutare kugira ngo batumvira amategeko+ n’amagambo Yehova nyir’ingabo yabamenyesheje binyuze ku mwuka we+ no ku bahanuzi ba kera.+ Ibyo byatumye Yehova nyir’ingabo abarakarira cyane.”+

  • Ibyakozwe 7:51
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 51 “Mwa bantu mwe mutagonda ijosi kandi mutakebwe mu mitima+ no mu matwi, buri gihe murwanya umwuka wera; nk’uko ba sokuruza bakoze, namwe ni ko mukora.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze