Gutegeka kwa Kabiri 32:35 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 35 Guhora no kwitura ni ibyanjye.+Mu gihe cyagenwe, ikirenge cyabo kizanyerera,+Kuko umunsi wabo w’amakuba wegereje,+Kandi ibizababaho biraza byihuta cyane.’+ Zab. 27:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Igihe abagizi ba nabi banteraga bashaka kundya,+Ari bo banzi banjye bandwanyaga,+ Barasitaye baragwa.+ Yeremiya 15:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Yehova, wowe ubwawe urabizi;+ nyibuka+ kandi unyiteho umporere abantoteza.+ Ntunkureho bitewe no gutinda kurakara kwawe.+ Zirikana ibitutsi bantuka ku bwawe.+ Yeremiya 15:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 “Nakugize nk’urukuta rukomeye rw’umuringa imbere y’aba bantu.+ Bazakurwanya ariko ntibazakubasha,+ kuko ndi kumwe nawe kugira ngo ngutabare kandi ngukize,”+ ni ko Yehova avuga. Yeremiya 17:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Abantoteza nibakorwe n’isoni,+ ariko jye singakorwe n’isoni.+ Nibashye ubwoba ariko jye ne gushya ubwoba. Ubateze umunsi w’amakuba+ kandi ubavunagure; ubarimbuze icyago cyikubye kabiri.+
35 Guhora no kwitura ni ibyanjye.+Mu gihe cyagenwe, ikirenge cyabo kizanyerera,+Kuko umunsi wabo w’amakuba wegereje,+Kandi ibizababaho biraza byihuta cyane.’+
2 Igihe abagizi ba nabi banteraga bashaka kundya,+Ari bo banzi banjye bandwanyaga,+ Barasitaye baragwa.+
15 Yehova, wowe ubwawe urabizi;+ nyibuka+ kandi unyiteho umporere abantoteza.+ Ntunkureho bitewe no gutinda kurakara kwawe.+ Zirikana ibitutsi bantuka ku bwawe.+
20 “Nakugize nk’urukuta rukomeye rw’umuringa imbere y’aba bantu.+ Bazakurwanya ariko ntibazakubasha,+ kuko ndi kumwe nawe kugira ngo ngutabare kandi ngukize,”+ ni ko Yehova avuga.
18 Abantoteza nibakorwe n’isoni,+ ariko jye singakorwe n’isoni.+ Nibashye ubwoba ariko jye ne gushya ubwoba. Ubateze umunsi w’amakuba+ kandi ubavunagure; ubarimbuze icyago cyikubye kabiri.+