13 Uzababwire uti ‘uku ni ko Yehova avuga ati “abaturage bo muri iki gihugu bose n’abami bicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi,+ n’abatambyi n’abahanuzi n’abaturage b’i Yerusalemu, bose ngiye kubahata divayi kugeza igihe basindiye.+
25 abami n’abatware bazinjira banyuze mu marembo y’uyu mugi+ bicaye ku ntebe y’ubwami ya Dawidi,+ bari mu magare no ku mafarashi, bo hamwe n’abatware babo n’abaturage b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu, kandi uyu mugi uzaturwa kugeza ibihe bitarondoreka.