Yesaya 4:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Kuri uwo munsi, icyo Yehova yamejeje+ kizagira ubwiza n’ikuzo,+ n’imbuto zo mu gihugu zizaba ziteye ishema+ kandi Abisirayeli barokotse zizababera nziza cyane.+ Yesaya 11:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Ku gishyitsi cya Yesayi+ hazashibukaho ishami,+ kandi umushibu uzashibuka+ ku mizi ye uzarumbuka.+ Yesaya 53:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Azazamuka nk’umushibu+ imbere y’umureba, azamuke nk’umuzi uva mu butaka bwakakaye. Ntiyari ahambaye mu gihagararo, nta n’ubwiza buhebuje yari afite.+ Kandi igihe tuzamureba, tuzabona adafite isura ishishikaje ku buryo twamwifuza.+ Yeremiya 33:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Muri iyo minsi no muri icyo gihe nzumburira Dawidi umushibu ukiranuka,+ kandi azasohoza ubutabera no gukiranuka mu gihugu.+ Zekariya 3:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 “‘Yosuwa, wa mutambyi mukuru we, tega amatwi, wowe na bagenzi bawe bicaye imbere yawe, kuko abo bagabo ari ikimenyetso.+ Ngiye kuzana umugaragu wanjye+ ari we Mushibu!+ Matayo 2:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 atura mu mugi witwa Nazareti,+ kugira ngo ibyavuzwe binyuze ku bahanuzi bisohore ngo “azitwa Umunyanazareti.”+ Yohana 1:45 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 45 Filipo ajya kureba Natanayeli,+ aramubwira ati “twabonye uwo Mose yanditse mu Mategeko,+ n’Abahanuzi+ bakamwandika: ni Yesu mwene Yozefu+ w’i Nazareti.”
2 Kuri uwo munsi, icyo Yehova yamejeje+ kizagira ubwiza n’ikuzo,+ n’imbuto zo mu gihugu zizaba ziteye ishema+ kandi Abisirayeli barokotse zizababera nziza cyane.+
11 Ku gishyitsi cya Yesayi+ hazashibukaho ishami,+ kandi umushibu uzashibuka+ ku mizi ye uzarumbuka.+
2 Azazamuka nk’umushibu+ imbere y’umureba, azamuke nk’umuzi uva mu butaka bwakakaye. Ntiyari ahambaye mu gihagararo, nta n’ubwiza buhebuje yari afite.+ Kandi igihe tuzamureba, tuzabona adafite isura ishishikaje ku buryo twamwifuza.+
15 Muri iyo minsi no muri icyo gihe nzumburira Dawidi umushibu ukiranuka,+ kandi azasohoza ubutabera no gukiranuka mu gihugu.+
8 “‘Yosuwa, wa mutambyi mukuru we, tega amatwi, wowe na bagenzi bawe bicaye imbere yawe, kuko abo bagabo ari ikimenyetso.+ Ngiye kuzana umugaragu wanjye+ ari we Mushibu!+
23 atura mu mugi witwa Nazareti,+ kugira ngo ibyavuzwe binyuze ku bahanuzi bisohore ngo “azitwa Umunyanazareti.”+
45 Filipo ajya kureba Natanayeli,+ aramubwira ati “twabonye uwo Mose yanditse mu Mategeko,+ n’Abahanuzi+ bakamwandika: ni Yesu mwene Yozefu+ w’i Nazareti.”