10 Nzaririra imisozi kandi mboroge,+ ndirimbire inzuri zo mu kidaturwa indirimbo y’agahinda; kuko bizaba byaratwitswe+ nta muntu uhanyura, kandi abantu ntibazongera kumva ijwi ry’amatungo.+ Ibiguruka byo mu kirere n’inyamaswa bizaba byarahunze; bizaba byarigendeye.+