ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 28:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Abo na bo bayobejwe na divayi, bagenda bayobagurika bitewe n’ibinyobwa bisindisha. Umutambyi n’umuhanuzi+ bayobejwe n’ibinyobwa bisindisha, barajijwa bitewe na divayi kandi barayobagurika+ bitewe n’ibinyobwa bisindisha; bayobye mu byo berekwa, kandi bahuzagurika mu myanzuro bafata.

  • Yeremiya 5:31
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 abahanuzi bahanura ibinyoma,+ n’abatambyi bagategeka uko bishakiye,+ kandi abagize ubwoko bwanjye bishimiye ko bikomeza kugenda bityo.+ None se muzabigenza mute ku iherezo ryabyo?”+

  • Yeremiya 6:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 “Buri wese muri bo, uhereye ku woroheje ukageza ku ukomeye, yishakira indamu mbi;+ uhereye ku muhanuzi ukageza ku mutambyi, buri wese akora iby’uburiganya.+

  • Yeremiya 8:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Ni yo mpamvu abagore babo nzabaha abandi bagabo, n’imirima yabo nkayiha abazayigarurira,+ kuko buri wese yishakira indamu mbi,+ uhereye ku woroheje kugeza ku ukomeye; kandi bose barariganya, uhereye ku muhanuzi ukageza ku mutambyi.+

  • Ezekiyeli 22:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 Abahanuzi bayo bayirimo baragambana;+ bameze nk’intare itontoma igatanyagura umuhigo.+ Baconshomera ubugingo,+ bagakomeza gutwara ubutunzi n’ibintu by’agaciro.+ Batumye abapfakazi bagwira muri yo.+

  • Zefaniya 3:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Abahanuzi baho bari abibone, bari abagabo buzuye uburiganya.+ Abatambyi baho bahumanyaga ibyera, bakarenga ku mategeko.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze