18 “mwana w’umuntu we, Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni yakoresheje ingabo ze asohoza umurimo ukomeye wo kurwanya Tiro.+ Umutwe wose wameze uruhara, n’urutugu rwose rurakoboka.+ Ariko we n’ingabo ze nta bihembo+ babonye muri Tiro ku bw’umurimo yakoze wo kuyirwanya.