Yesaya 14:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Abantu bo mu mahanga bazabafata babasubize mu gihugu cyabo, kandi ab’inzu ya Isirayeli bazabigarurira, babagire abagaragu n’abaja+ ku butaka bwa Yehova. Bazagira imbohe+ abari barabagize imbohe, kandi bazategeka abahoze babakoresha uburetwa.+ Yeremiya 50:41 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 41 “Dore hari abantu baje baturuka mu majyaruguru, kandi ishyanga rikomeye+ n’abami bakomeye+ bazahaguruka baturutse mu turere twa kure tw’isi.+ Yeremiya 51:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Babuloni yari imeze nk’igikombe cya zahabu mu kuboko kwa Yehova,+ igasindisha abatuye isi bose.+ Amahanga yasinze divayi yayo.+ Ni cyo gituma amahanga ameze nk’ayasaze.+ Habakuki 2:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Kubera ko wasahuye amahanga menshi, nawe abasigaye bo mu moko yose bazagusahura,+ kuko wamennye amaraso y’abantu, ugakorera urugomo isi, umugi n’abawutuye bose.+
2 Abantu bo mu mahanga bazabafata babasubize mu gihugu cyabo, kandi ab’inzu ya Isirayeli bazabigarurira, babagire abagaragu n’abaja+ ku butaka bwa Yehova. Bazagira imbohe+ abari barabagize imbohe, kandi bazategeka abahoze babakoresha uburetwa.+
41 “Dore hari abantu baje baturuka mu majyaruguru, kandi ishyanga rikomeye+ n’abami bakomeye+ bazahaguruka baturutse mu turere twa kure tw’isi.+
7 Babuloni yari imeze nk’igikombe cya zahabu mu kuboko kwa Yehova,+ igasindisha abatuye isi bose.+ Amahanga yasinze divayi yayo.+ Ni cyo gituma amahanga ameze nk’ayasaze.+
8 Kubera ko wasahuye amahanga menshi, nawe abasigaye bo mu moko yose bazagusahura,+ kuko wamennye amaraso y’abantu, ugakorera urugomo isi, umugi n’abawutuye bose.+