26 na Egiputa+ na Yuda+ na Edomu+ n’Abamoni+ na Mowabu+ n’abandi bose batuye mu butayu bafite imisatsi ikatiye mu misaya,+ kuko amahanga yose atakebwe, n’ab’inzu ya Isirayeli bose bakaba batarakebwe mu mutima.”+
32 Ingamiya zabo+ zizanyagwa, kandi amatungo yabo menshi na yo azanyagwa. Nzabatatanyiriza mu byerekezo byose by’imiyaga,+ bo bafite imisatsi ikatiye mu misaya;+ nzabateza ibyago biturutse mu turere twose tubakikije,” ni ko Yehova avuga.