12 Yehova aravuga ati “nubwo badafite akamenyero ko kunywera ku gikombe, bazakinyweraho nta kabuza.+ None se wowe uzabura guhanwa? Ntuzabura guhanwa, kuko uzakinyweraho nta kabuza.”+
16 Uko mwanywereye ku musozi wanjye wera, ni na ko amahanga yose azakomeza kunywa.+ Azanywera ku gikombe cy’umujinya w’Imana agotomere, amere nk’atarigeze kubaho.