5Hanyuma Mose na Aroni bajya kwa Farawo+ baramubwira bati “uku ni ko Yehova Imana ya Isirayeli avuga ati ‘reka ubwoko bwanjye bugende bunkorere umunsi mukuru mu butayu.’”+
10 Ariko mu by’ukuri, Yehova ni we Mana.+ Ni Imana nzima+ kandi ni Umwami kugeza iteka ryose.+ Isi izatigiswa n’uburakari bwe,+ kandi nta shyanga rizabasha kwihanganira umujinya we.+