16 Nta muntu washoboraga kumenya uburemere+ bw’umuringa wa za nkingi ebyiri na cya kigega cy’amazi n’amagare, ibyo Salomo yari yaracuze ngo bijye bikoreshwa mu nzu ya Yehova.
17 Hanyuma Abakaludaya bacagagura inkingi zicuzwe mu muringa+ z’inzu ya Yehova, n’amagare+ n’ikigega cy’amazi gicuzwe mu muringa+ byari mu nzu ya Yehova, umuringa wose bawujyana i Babuloni.+