ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 13:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 “Muri mwe nihaduka umuhanuzi+ cyangwa umurosi,+ akaguha ikimenyetso cyangwa akakubwira ko hazabaho ikintu runaka,+

  • Yeremiya 14:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Yehova arambwira ati “abo bahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye.+ Sinabatumye, nta n’icyo nabategetse kandi sinigeze mvugana na bo.+ Babahanurira bababwira ibyo beretswe by’ibinyoma, bakababwira indagu z’ibinyoma n’ibitagira umumaro,+ n’iby’uburyarya bwo mu mitima yabo.+

  • Yeremiya 23:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 “Sinigeze ntuma abo bahanuzi, ariko barihuse; nta cyo nababwiye, ariko barahanuye.+

  • Yeremiya 27:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 “‘Si jye wabatumye,’ ni ko Yehova avuga, ‘ahubwo bahanura ibinyoma mu izina ryanjye, kugira ngo nzabatatanye+ maze muzarimbukane+ n’abahanuzi banyu babahanurira.’”+

  • Yeremiya 29:31
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 “tuma ku bajyanywe mu bunyage bose+ uti ‘Yehova yavuze ibya Shemaya w’i Nehelamu ati “kubera ko Shemaya yabahanuriye kandi atari jye wamutumye, akagerageza kuboshya ngo mwiringire ibinyoma,+

  • Ezekiyeli 13:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “bazabona ishyano abahanuzi b’abapfapfa,+ bakurikiza ibyo mu mitima yabo,+ kandi ari nta cyo beretswe!+

  • Zekariya 13:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Nihagira umuntu wongera guhanura, se na nyina bamwibyariye bazamubwira bati ‘nturi bubeho kuko wahanuye ibinyoma mu izina rya Yehova.’ Se na nyina bamwibyariye bazamusogota bitewe n’uko yahanuye.+

  • Luka 6:26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 “Muzabona ishyano abantu bose nibabavuga neza, kuko uko ari ko ba sekuruza bavugaga neza abahanuzi b’ibinyoma.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze