ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 3:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Imana iramubwira iti “kubera ko nzabana nawe,+ iki ni cyo kizakubera ikimenyetso cy’uko ari jye wagutumye:+ numara gukura ubwoko bwanjye muri Egiputa, muzaza mukorere Imana y’ukuri kuri uyu musozi.”+

  • Gutegeka kwa Kabiri 31:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Mugire ubutwari kandi mukomere.+ Ntibagutere ubwoba cyangwa ngo bagukure umutima,+ kuko Yehova Imana yawe agendana nawe. Ntazagusiga cyangwa ngo agutererane burundu.”+

  • Yosuwa 1:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Nta muntu uzaguhagarara imbere mu minsi yose yo kubaho kwawe.+ Nzabana nawe+ nk’uko nabanye na Mose. Sinzagusiga cyangwa ngo ngutererane burundu.+

  • Yeremiya 15:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 “Nakugize nk’urukuta rukomeye rw’umuringa imbere y’aba bantu.+ Bazakurwanya ariko ntibazakubasha,+ kuko ndi kumwe nawe kugira ngo ngutabare kandi ngukize,”+ ni ko Yehova avuga.

  • Ibyakozwe 18:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 dore ndi kumwe nawe+ kandi nta muntu uzagutera ngo akugirire nabi, kuko mfite abantu benshi muri uyu mugi.”

  • Ibyakozwe 26:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Nzagukiza ubu bwoko n’amahanga ngiye kugutumaho,+

  • 2 Abakorinto 1:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Yadukijije ikintu gikomeye cyane, ni ukuvuga urupfu, kandi izongera idukize;+ ni na yo twiringiye ko izakomeza kudukiza.+

  • Abaheburayo 13:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Bityo dushobora kugira ubutwari+ bwinshi tukavuga tuti “Yehova ni we umfasha, sinzatinya. Umuntu yantwara iki?”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze