Yeremiya 14:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Yehova arambwira ati “abo bahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye.+ Sinabatumye, nta n’icyo nabategetse kandi sinigeze mvugana na bo.+ Babahanurira bababwira ibyo beretswe by’ibinyoma, bakababwira indagu z’ibinyoma n’ibitagira umumaro,+ n’iby’uburyarya bwo mu mitima yabo.+ Yeremiya 29:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati “abahanuzi banyu bari muri mwe n’abapfumu banyu, ntibakabashuke+ kandi ntimukumve inzozi babarotorera.+ Amaganya 2:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Ibyo abahanuzi bawe beretswe ku bwawe nta cyo bimaze kandi ni imfabusa,+ Ntibagaragaje ibyaha byawe kugira ngo utajyanwa mu bunyage,+ Ahubwo bakomezaga kwerekwa, bakakubwira amagambo atagira umumaro kandi ayobya.+ 2 Petero 2:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Icyakora, nk’uko mu Bisirayeli hadutse abahanuzi b’ibinyoma, ni ko no muri mwe hazaba abigisha b’ibinyoma.+ Abo bigisha b’ibinyoma bazazana rwihishwa udutsiko tw’amadini dutera kurimbuka, ndetse bazihakana shebuja wabaguze,+ bikururire kurimbuka kwihuse.
14 Yehova arambwira ati “abo bahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye.+ Sinabatumye, nta n’icyo nabategetse kandi sinigeze mvugana na bo.+ Babahanurira bababwira ibyo beretswe by’ibinyoma, bakababwira indagu z’ibinyoma n’ibitagira umumaro,+ n’iby’uburyarya bwo mu mitima yabo.+
8 Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati “abahanuzi banyu bari muri mwe n’abapfumu banyu, ntibakabashuke+ kandi ntimukumve inzozi babarotorera.+
14 Ibyo abahanuzi bawe beretswe ku bwawe nta cyo bimaze kandi ni imfabusa,+ Ntibagaragaje ibyaha byawe kugira ngo utajyanwa mu bunyage,+ Ahubwo bakomezaga kwerekwa, bakakubwira amagambo atagira umumaro kandi ayobya.+
2 Icyakora, nk’uko mu Bisirayeli hadutse abahanuzi b’ibinyoma, ni ko no muri mwe hazaba abigisha b’ibinyoma.+ Abo bigisha b’ibinyoma bazazana rwihishwa udutsiko tw’amadini dutera kurimbuka, ndetse bazihakana shebuja wabaguze,+ bikururire kurimbuka kwihuse.