14 Nanone nabonye ibikorwa by’agahomamunwa mu bahanuzi b’i Yerusalemu;+ barasambana,+ bakagendera mu binyoma+ kandi bagashyigikira abakora ibibi kugira ngo badahindukira+ bakareka ubugome bwabo. Kuri jye bose babaye nka Sodomu,+ n’abaturage baho babaye nka Gomora.”+