ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 26:44
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 44 Nubwo bizagenda bityo ariko, ubwo bazaba bakiri mu gihugu cy’abanzi babo, sinzabata+ cyangwa ngo mbange urunuka+ mbatsembeho, ngo ngere ubwo nica isezerano+ nagiranye na bo; ndi Yehova Imana yabo.

  • Nehemiya 9:31
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 Kandi ntiwabarimbuye+ cyangwa ngo ubatererane+ bitewe n’impuhwe zawe nyinshi, kuko uri Imana igira imbabazi+ n’impuhwe.+

  • Zab. 78:38
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 38 Nyamara yabagiriraga imbabazi,+ igatwikira ibyaha byabo+ ntibarimbure;+

      Incuro nyinshi yarigaruraga igacubya uburakari bwayo,+

      Ntibyutse umujinya wayo wose.

  • Amaganya 3:22
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 22 Ibikorwa by’ineza yuje urukundo+ bya Yehova ni byo byatumye tudashiraho,+ kuko imbabazi ze zitazigera zishira.+

  • Ezekiyeli 20:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 “‘“Icyakora amaso yanjye yabagiriye impuhwe bituma ntabarimbura,+ sinabatsembera mu butayu.

  • Amosi 9:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 “‘Dore Yehova Umwami w’Ikirenga ahanze amaso ubwami bw’abanyabyaha,+ kandi azaburimbura ku isi.+ Icyakora sinzarimbura inzu ya Yakobo burundu,’+ ni ko Yehova avuga.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze