ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 23:22
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 22 Ariko niwumvira ijwi rye udaca ku ruhande, ugakora ibyo nzakubwira byose,+ nanjye nzarwanya abanzi bawe, mbuze amahwemo abakubuza amahwemo.+

  • Yesaya 33:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 33 Muzabona ishyano mwebwe abanyaga kandi mutanyazwe namwe, abariganya kandi abandi batarabariganyije!+ Nimurangiza kunyaga namwe muzahita munyagwa.+ Nimumara kuriganya namwe bazahita babariganya.+

  • Yesaya 41:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 “Dore abakurakarira bose bazakorwa n’isoni n’ikimwaro.+ Abagutonganya bazahinduka ubusa barimbuke.+

  • Yeremiya 10:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 Suka uburakari bwawe ku mahanga+ yanze kukumenya,+ no ku miryango itarambaje izina ryawe.+ Kuko bariye Yakobo.+ Ni koko, baramuriye bamutsembaho;+ aho yari atuye bahahinduye amatongo.+

  • Yeremiya 25:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 “‘Iyo myaka mirongo irindwi nirangira,+ umwami w’i Babuloni n’iryo shyanga,+ ni ukuvuga igihugu cy’Abakaludaya, nzabaryoza icyaha cyabo,’+ ni ko Yehova avuga, ‘kandi icyo gihugu nzagihindura umwirare kugeza ibihe bitarondoreka.+

  • Yeremiya 50:29
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 29 “Mutumeho  abarashi, abazi gufora umuheto bose, baze barwanye Babuloni,+ bayigote impande zose. Ntihagire urokoka.+ Muyiture ibihwanye n’imirimo yayo,+ muyikorere ibihuje n’ibyo yakoze byose.+ Kuko yakoze iby’ubwibone, igasuzugura Yehova, ikirata ku Wera wa Isirayeli.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze