ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezira 1:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Nuko abatware+ b’amazu ya ba sekuruza bo mu muryango wa Yuda n’uwa Benyamini, n’abatambyi n’Abalewi barahaguruka, mbese umuntu wese Imana y’ukuri yari yakanguye umutima we,+ barahaguruka bajya kongera kubaka inzu ya Yehova,+ yahoze i Yerusalemu.

  • Zab. 126:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 126 Igihe Yehova yagaruraga abagizwe imbohe b’i Siyoni,+

      Twabaye nk’abarota.+

  • Yesaya 2:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Abantu bo mu mahanga menshi bazahaguruka bavuge bati “nimuze+ tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova, ku nzu y’Imana ya Yakobo; na yo izatwigisha inzira zayo tuzigenderemo.”+ Kuko amategeko azaturuka i Siyoni n’ijambo rya Yehova rigaturuka i Yerusalemu.+

  • Yeremiya 50:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Bazakomeza kuyoboza inzira igana i Siyoni, ari ho berekeje amaso,+ bavuga bati ‘nimuze twiyunge na Yehova, tugirane na we isezerano rihoraho ritazibagirana.’+

  • Mika 4:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Amahanga menshi azagenda avuge ati “nimuze+ tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova no ku nzu y’Imana ya Yakobo;+ na yo izatwigisha inzira zayo+ tuzigenderemo.”+ Kuko amategeko azaturuka i Siyoni, ijambo rya Yehova rigaturuka i Yerusalemu.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze