5 Nuko abatware+ b’amazu ya ba sekuruza bo mu muryango wa Yuda n’uwa Benyamini, n’abatambyi n’Abalewi barahaguruka, mbese umuntu wese Imana y’ukuri yari yakanguye umutima we,+ barahaguruka bajya kongera kubaka inzu ya Yehova,+ yahoze i Yerusalemu.
3 Abantu bo mu mahanga menshi bazahaguruka bavuge bati “nimuze+ tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova, ku nzu y’Imana ya Yakobo; na yo izatwigisha inzira zayo tuzigenderemo.”+ Kuko amategeko azaturuka i Siyoni n’ijambo rya Yehova rigaturuka i Yerusalemu.+
5 Bazakomeza kuyoboza inzira igana i Siyoni, ari ho berekeje amaso,+ bavuga bati ‘nimuze twiyunge na Yehova, tugirane na we isezerano rihoraho ritazibagirana.’+
2 Amahanga menshi azagenda avuge ati “nimuze+ tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova no ku nzu y’Imana ya Yakobo;+ na yo izatwigisha inzira zayo+ tuzigenderemo.”+ Kuko amategeko azaturuka i Siyoni, ijambo rya Yehova rigaturuka i Yerusalemu.+