Gutegeka kwa Kabiri 30:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Niyo abawe batatanye baba bari ku mpera y’isi, Yehova Imana yawe azagukorakoranya akuvaneyo.+ Ezekiyeli 20:34 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 34 Nzabagarura mbavanye mu bantu bo mu mahanga, mbateranyirize hamwe mbakuye mu bihugu mwatatanyirijwemo nkoresheje ukuboko gukomeye kandi kubanguye, mbasukeho uburakari bwinshi.+ Ezekiyeli 34:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Nk’uko umwungeri yita ku mukumbi we+ iyo ari hagati y’intama ze zari zatatanye,+ ni ko nanjye nzita ku ntama zanjye. Nzazirokora nzivane aho zari zaratataniye hose ku munsi w’ibicu n’umwijima w’icuraburindi.+ Yakobo 1:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 1 Jyewe Yakobo,+ umugaragu+ w’Imana n’uw’Umwami Yesu Kristo, ndabandikiye mwebwe abo mu miryango cumi n’ibiri+ mwatataniye+ hirya no hino; Ndabaramutsa!
34 Nzabagarura mbavanye mu bantu bo mu mahanga, mbateranyirize hamwe mbakuye mu bihugu mwatatanyirijwemo nkoresheje ukuboko gukomeye kandi kubanguye, mbasukeho uburakari bwinshi.+
12 Nk’uko umwungeri yita ku mukumbi we+ iyo ari hagati y’intama ze zari zatatanye,+ ni ko nanjye nzita ku ntama zanjye. Nzazirokora nzivane aho zari zaratataniye hose ku munsi w’ibicu n’umwijima w’icuraburindi.+
1 Jyewe Yakobo,+ umugaragu+ w’Imana n’uw’Umwami Yesu Kristo, ndabandikiye mwebwe abo mu miryango cumi n’ibiri+ mwatataniye+ hirya no hino; Ndabaramutsa!