15 Hezekiya asenga+ Yehova ati “Yehova Mana ya Isirayeli+ yicaye ku bakerubi,+ ni wowe Mana y’ukuri wenyine utegeka ubwami+ bwose bwo ku isi.+ Ni wowe waremye ijuru+ n’isi.+
26 “Nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya byose?+ Ni we ugaba ingabo zabyo akurikije umubare wabyo, byose akabihamagara mu mazina.+ Kubera ko afite imbaraga nyinshi+ akagira ubushobozi n’ububasha, nta na kimwe kizimira.
11 “Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo+ n’icyubahiro+ n’ububasha+ biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose,+ kandi icyatumye biremwa+ bikabaho ni uko wabishatse.”+