ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 6:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Yehova abwira Mose ati “ubu noneho ugiye kwirebera ibyo nzakorera Farawo,+ kuko azabareka bakagenda yemejwe n’ukuboko gukomeye, kandi azabirukana mu gihugu cye yemejwe n’ukuboko gukomeye.”+

  • Kuva 15:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Bazafatwa n’ubwoba batinye.+

      Bazahagarara batanyeganyega nk’ibuye bitewe no gukomera k’ukuboko kwawe,

      Yehova, kugeza aho ubwoko bwawe+ buzaba bumaze gutambuka,

      Kugeza aho ubwoko wiremeye+ buzaba bumaze gutambuka.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 26:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Hanyuma Yehova adukuza muri Egiputa ukuboko gukomeye+ kandi kurambuye,+ akoresheje imbaraga nyinshi ziteye ubwoba+ n’ibimenyetso n’ibitangaza,+

  • 1 Ibyo ku Ngoma 17:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 Ni irihe shyanga rindi mu isi rimeze nk’ubwoko bwawe bwa Isirayeli,+ abo wowe Mana y’ukuri wicunguriye ukabagira ubwoko bwawe,+ ukihesha izina ubakorera ibintu bikomeye+ kandi biteye ubwoba, wirukana amahanga+ imbere y’ubwoko bwawe wicunguriye ukabukura muri Egiputa?

  • Zab. 136:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Ayikujeyo ukuboko gukomeye kandi kurambuye,+

      Kuko ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze