Intangiriro 13:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 kuko iki gihugu cyose ureba nzakiguha wowe n’urubyaro rwawe kugeza ibihe bitarondoreka.+ Intangiriro 17:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Kandi iki gihugu utuyemo uri umwimukira,+ ari cyo gihugu cy’i Kanani cyose, nzakiguha wowe n’urubyaro rwawe ruzagukurikira, kibe icyanyu kugeza ibihe bitarondoreka; kandi nzaba Imana yabo.”+ Intangiriro 26:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Ukomeze uture muri iki gihugu uri umwimukira+ nanjye nzakomeza kubana nawe nguhe umugisha, kuko nzaguha ibi bihugu byose wowe n’urubyaro rwawe,+ kandi nzasohoza indahiro narahiye so Aburahamu+ ubwo namubwiraga nti Gutegeka kwa Kabiri 1:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Dore nshyize igihugu imbere yanyu. Nimugende mwigarurire igihugu Yehova yarahiye ba sokuruza Aburahamu, Isaka+ na Yakobo+ ko azakibaha, bo n’urubyaro rwabo.’+
8 Kandi iki gihugu utuyemo uri umwimukira,+ ari cyo gihugu cy’i Kanani cyose, nzakiguha wowe n’urubyaro rwawe ruzagukurikira, kibe icyanyu kugeza ibihe bitarondoreka; kandi nzaba Imana yabo.”+
3 Ukomeze uture muri iki gihugu uri umwimukira+ nanjye nzakomeza kubana nawe nguhe umugisha, kuko nzaguha ibi bihugu byose wowe n’urubyaro rwawe,+ kandi nzasohoza indahiro narahiye so Aburahamu+ ubwo namubwiraga nti
8 Dore nshyize igihugu imbere yanyu. Nimugende mwigarurire igihugu Yehova yarahiye ba sokuruza Aburahamu, Isaka+ na Yakobo+ ko azakibaha, bo n’urubyaro rwabo.’+