7 Uhereye mu gihe cya ba sogokuruza+ twagiye ducumura cyane kugeza n’uyu munsi,+ kandi amakosa yacu ni yo yatumye twe n’abami bacu+ n’abatambyi bacu+ duhanwa mu maboko y’abami bo mu bihugu, tukagabizwa inkota,+ tukajyanwa mu bunyage,+ tugasahurwa+ kandi tugakozwa isoni,+ nk’uko bimeze uyu munsi.