ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 36:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Ariko bakomeje kunnyega+ intumwa Imana y’ukuri yabatumagaho, bagasuzugura amagambo yayo+ kandi bagakoba+ abahanuzi bayo, kugeza ubwo Yehova yarakariye+ cyane ubwoko bwe, ku buryo batari bagishoboye gukira.+

  • Yeremiya 7:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 None rero, kubera ko mwakomeje gukora ibyo byose,’ ni ko Yehova avuga, ‘ngakomeza kubabwira, nkazinduka kare nkababwira+ ariko ntimwumve,+ ngakomeza kubahamagara ariko ntimwitabe,+

  • Yeremiya 25:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 “Uhereye mu mwaka wa cumi n’itatu w’ingoma ya Yosiya+ mwene Amoni umwami w’u Buyuda kugeza uyu munsi, ijambo rya Yehova ryanjeho muri iyo myaka makumyabiri n’itatu yose, nanjye nkomeza kuribabwira, nkazinduka kare nkababwira, ariko mwanze kumva.+

  • Yeremiya 26:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 kandi ngo mwumvire amagambo y’abagaragu banjye b’abahanuzi nabatumyeho, nkazinduka kare nkabatuma ariko ntimubumvire,+

  • Yeremiya 35:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Nakomeje kubatumaho abagaragu banjye bose b’abahanuzi,+ nkazinduka kare nkabatuma nti ‘ndabinginze nimuhindukire buri wese areke inzira ye mbi,+ mugorore imigenzereze yanyu,+ kandi ntimugakurikire izindi mana ngo muzikorere.+ Mukomeze gutura ku butaka nabahaye mwe na ba sokuruza.’+ Ariko mwanze kunyumvira, habe no kuntega amatwi.+

  • Yeremiya 44:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Ariko ntibigeze bumva,+ habe no gutega amatwi ngo bahindukire bareke ibibi bakoraga, bareke kosereza izindi mana ibitambo.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze