ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 58:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Yehova ntazabura kukuyobora+ iteka+ no guhaza ubugingo bwawe, ndetse n’igihe uzaba uri mu gihugu cyakakaye.+ Kandi azakomeza amagufwa yawe,+ umere nk’ubusitani bunese,+ ube nk’isoko y’amazi atajya akama.

  • Yesaya 61:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Yantumye guha ababorogera Siyoni ibitambaro byo kwambara mu mutwe mu cyimbo cy’ivu,+ no kubaha amavuta y’ibyishimo+ mu cyimbo cyo kuboroga, no kubaha umwitero w’ishimwe mu cyimbo cy’umutima wihebye.+ Bazitwa ibiti binini byo gukiranuka+ byatewe na Yehova,+ kugira ngo yitake ubwiza.+

  • Yeremiya 24:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Nzabahangaho ijisho ryanjye ribarebe neza,+ kandi rwose nzatuma bagaruka muri iki gihugu.+ Nzabubaka aho kubasenya, kandi nzabatera aho kubarandura.+

  • Yeremiya 31:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Bazaza barangurura ijwi ry’ibyishimo mu mpinga ya Siyoni,+ kandi bazaba bakeye bitewe n’ineza ya Yehova+ n’ibinyampeke na divayi nshya,+ n’amavuta n’amatungo akiri mato yo mu mukumbi n’ayo mu mashyo.+ Ubugingo bwabo buzamera nk’ubusitani bunese,+ kandi ntibazongera kunegekara.”+

  • Amosi 9:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 “‘Nzabatera ku butaka bwabo nta kabuza, kandi ntibazongera kurandurwa ukundi ku butaka nabahaye,’+ ni ko Yehova Imana yawe avuze.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze