39Mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Sedekiya umwami w’u Buyuda, mu kwezi kwa cumi,+ Nebukadinezari umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose baje i Yerusalemu barahagota.+
4 Mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Sedekiya,+ mu kwezi kwa cumi, ku munsi wako wa cumi, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose bateye Yerusalemu,+ bahashinga ibirindiro, bubaka urukuta rwo kuyigota.+