29 Nubwo wababuriraga+ ngo bagarukire amategeko yawe,+ bagaragazaga ubwibone+ ntibumvire amategeko yawe; baracumuraga+ ntibakurikize imanza zawe,+ kandi ari zo zabeshaho umuntu aramutse azikurikije.+ Bakomezaga kwinangira bagaterura intugu,+ bagashinga amajosi+ maze ntibumvire.+