15 Nk’uko Yehova Imana yanyu yabasohorejeho amasezerano yose yari yarabasezeranyije,+ ni na ko Yehova azabateza ya mivumo yose, kugeza igihe muzarimbukira mugashira muri iki gihugu cyiza Yehova Imana yanyu yabahaye,+
3 “Yehova aravuga ati ‘nzabateza ibyago by’ubwoko bune:+ inkota yo kubica, imbwa zo kubakurubana, n’ibiguruka mu kirere+ n’inyamaswa zo ku isi bibarye bibarimbure.