15 Uko ni ko yajyanye Yehoyakini+ mu bunyage i Babuloni,+ ajyana n’umugabekazi,+ abagore b’umwami, abatware b’ibwami+ n’abanyacyubahiro bose bo muri icyo gihugu, abavana i Yerusalemu abajyana mu bunyage i Babuloni.
10 Nuko mu ntangiriro+ z’umwaka, Umwami Nebukadinezari yohereza+ ingabo zifata Yehoyakini zimujyana i Babuloni+ hamwe n’ibikoresho by’agaciro byo mu nzu ya Yehova.+ Hanyuma yimika Sedekiya,+ se wabo wa Yehoyakini, aba umwami w’u Buyuda na Yerusalemu.+
30 Yehova aravuga ati ‘mwandike ko uyu mugabo atagira abana,+ ko ari umugabo w’umunyambaraga utazagira icyo ageraho mu minsi yo kubaho kwe, kuko mu rubyaro rwe hatazagira n’umwe ugira icyo ageraho,+ ngo yicare ku ntebe y’ubwami ya Dawidi+ kandi ategeke u Buyuda.’”