Yesaya 1:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Igihugu cyanyu cyabaye amatongo,+ imigi yanyu yakongowe n’umuriro.+ Abanyamahanga+ barya igihugu cyanyu+ murebera, none gisigaye ari amatongo nk’icyarimbuwe n’abanyamahanga.+ Yesaya 5:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Yehova nyir’ingabo yarahiye numva ko amazu menshi, nubwo yaba ari manini kandi ari meza, azahinduka ayo gutangarirwa, nta wuyatuyemo.+ Yesaya 6:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Nuko ndavuga nti “Yehova, bizageza ryari?”+ Na we arambwira ati “ni ukugeza igihe imigi izabera amatongo, itakirimo abaturage, amazu atakibamo umuntu wakuwe mu mukungugu, n’igihugu cyarahindutse umusaka;+ Yeremiya 2:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Intare z’umugara zikiri nto ziramutontomera,+ zikumvikanisha ijwi ryazo.+ Igihugu cye yagihinduye icyo gutangarirwa, kandi imigi ye yaratwitswe ku buryo nta muturage ukiharangwa.+ Yeremiya 9:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Yerusalemu nzayihindura ikirundo cy’amabuye+ n’ubuturo bw’ingunzu.+ Imigi y’u Buyuda nzayihindura umwirare ye kugira abayituramo.+
7 Igihugu cyanyu cyabaye amatongo,+ imigi yanyu yakongowe n’umuriro.+ Abanyamahanga+ barya igihugu cyanyu+ murebera, none gisigaye ari amatongo nk’icyarimbuwe n’abanyamahanga.+
9 Yehova nyir’ingabo yarahiye numva ko amazu menshi, nubwo yaba ari manini kandi ari meza, azahinduka ayo gutangarirwa, nta wuyatuyemo.+
11 Nuko ndavuga nti “Yehova, bizageza ryari?”+ Na we arambwira ati “ni ukugeza igihe imigi izabera amatongo, itakirimo abaturage, amazu atakibamo umuntu wakuwe mu mukungugu, n’igihugu cyarahindutse umusaka;+
15 Intare z’umugara zikiri nto ziramutontomera,+ zikumvikanisha ijwi ryazo.+ Igihugu cye yagihinduye icyo gutangarirwa, kandi imigi ye yaratwitswe ku buryo nta muturage ukiharangwa.+
11 Yerusalemu nzayihindura ikirundo cy’amabuye+ n’ubuturo bw’ingunzu.+ Imigi y’u Buyuda nzayihindura umwirare ye kugira abayituramo.+