9 Abaturage bari barasigaye mu mugi n’abari barishyize mu maboko ye n’abandi bose bari basigaye, Nebuzaradani+ umutware w’abarindaga umwami+ abajyana mu bunyage i Babuloni.+
12 Mu mwaka wa cumi n’icyenda w’ingoma ya Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni, mu kwezi kwa gatanu, ku munsi wako wa cumi, Nebuzaradani,+ umutware w’abarindaga umwami akaba yarakoreraga umwami w’i Babuloni, yaje i Yerusalemu,