23 Abatware b’ingabo+ bose n’ingabo zabo bumvise ko umwami w’i Babuloni yashyizeho Gedaliya, bahita basanga Gedaliya i Misipa.+ Abo ni Ishimayeli mwene Netaniya, Yohanani mwene Kareya, Seraya mwene Tanihumeti w’i Netofa na Yazaniya umuhungu w’Umumakati, hamwe n’ingabo zabo.