Yeremiya 6:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Mwa Babenyamini mwe, nimuve muri Yerusalemu mushake aho mwikinga; muvugirize ihembe+ i Tekowa,+ mushyire ikimenyetso cy’umuriro i Beti-Hakeremu+ kuko ibyago birekereje biturutse mu majyaruguru, ndetse haje irimbuka rikomeye.+ Yeremiya 10:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Nimwumve inkuru y’ikiriri gikomeye giturutse mu gihugu cyo mu majyaruguru,+ kizatuma imigi y’u Buyuda ihinduka umwirare n’ubuturo bw’ingunzu.+ Yeremiya 47:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Yehova aravuga ati “Dore amazi menshi aje+ aturutse mu majyaruguru,+ kandi ahindutse umugezi wuzuye. Azasendera mu gihugu arengere ibikirimo byose, arengere umugi n’abawutuyemo.+ Abantu bazataka, kandi abatuye mu gihugu bose bazaboroga.+ Yeremiya 50:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Dore ngiye guhagurukiriza Babuloni iteraniro ry’amahanga akomeye, ayitere aturutse mu gihugu cyo mu majyaruguru;+ azishyira hamwe ayitere+ maze ayifate.+ Imyambi yabo imeze nk’iy’umugabo w’umunyambaraga uhekura ababyeyi, utagaruka ubusa.+
6 Mwa Babenyamini mwe, nimuve muri Yerusalemu mushake aho mwikinga; muvugirize ihembe+ i Tekowa,+ mushyire ikimenyetso cy’umuriro i Beti-Hakeremu+ kuko ibyago birekereje biturutse mu majyaruguru, ndetse haje irimbuka rikomeye.+
22 Nimwumve inkuru y’ikiriri gikomeye giturutse mu gihugu cyo mu majyaruguru,+ kizatuma imigi y’u Buyuda ihinduka umwirare n’ubuturo bw’ingunzu.+
2 Yehova aravuga ati “Dore amazi menshi aje+ aturutse mu majyaruguru,+ kandi ahindutse umugezi wuzuye. Azasendera mu gihugu arengere ibikirimo byose, arengere umugi n’abawutuyemo.+ Abantu bazataka, kandi abatuye mu gihugu bose bazaboroga.+
9 Dore ngiye guhagurukiriza Babuloni iteraniro ry’amahanga akomeye, ayitere aturutse mu gihugu cyo mu majyaruguru;+ azishyira hamwe ayitere+ maze ayifate.+ Imyambi yabo imeze nk’iy’umugabo w’umunyambaraga uhekura ababyeyi, utagaruka ubusa.+