4 Nuko abatware babwira umwami bati “turagusaba ko uyu muntu yicwa,+ kuko iyo abwira abantu ayo magambo atuma amaboko y’ingabo zisigaye muri uyu mugi n’amaboko y’abantu bose atentebuka.+ Uyu muntu ntashakira ubu bwoko amahoro, ahubwo abushakira ibyago.”