Zab. 107:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Abapfapfa bikururiye imibabaro bitewe n’ibicumuro byabo,+Bitewe n’amakosa yabo.+ Imigani 1:31 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 31 Ni yo mpamvu bazarya imbuto z’ingeso mbi zabo,+ bakagwa ivutu ry’imigambi yabo.+ Imigani 5:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Umuntu mubi azafatwa n’amakosa ye+ kandi ingoyi z’icyaha cye ni zo zizamuboha.+ Yesaya 50:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 50 Yehova aravuga ati “icyemezo cy’ubutane+ nahaye nyoko ubwo namusendaga+ kiri he? Cyangwa hari ubwo nigeze mbagurisha ku wo nari mbereyemo umwenda?+ Dore ibyaha byanyu+ ni byo byatumye mugurishwa, kandi nyoko yasenzwe bitewe n’ibicumuro byanyu.+ Yeremiya 2:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Mbese ibyo si byo wikururiye ubwo wataga Yehova Imana yawe,+ igihe yakuyoboraga mu nzira?+
50 Yehova aravuga ati “icyemezo cy’ubutane+ nahaye nyoko ubwo namusendaga+ kiri he? Cyangwa hari ubwo nigeze mbagurisha ku wo nari mbereyemo umwenda?+ Dore ibyaha byanyu+ ni byo byatumye mugurishwa, kandi nyoko yasenzwe bitewe n’ibicumuro byanyu.+