9 Isura yo mu maso habo ni yo ibashinja,+ kandi bavuga icyaha cyabo kimeze nk’icy’i Sodomu beruye,+ ntibagihishe. Ubugingo bwabo bugushije ishyano kuko bikururiye amakuba!+
16 Yehova aravuga ati “muhagarare mu nzira, murebe kandi mubaririze inzira za kera, mubaze aho inzira nziza+ iri abe ari yo munyuramo,+ maze murebe ngo ubugingo bwanyu buragubwa neza.”+ Ariko bakomezaga kuvuga bati “ntituzayinyuramo.”+