Abacamanza 6:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Bazanaga n’amatungo yabo n’amahema yabo. Bazaga ari benshi cyane nk’inzige,+ kandi bo n’ingamiya zabo ntibagiraga ingano;+ barazaga bakayogoza igihugu.+ Abacamanza 7:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Abamidiyani, Abamaleki n’ab’Iburasirazuba bose+ bari bagandagaje mu kibaya banganya ubwinshi n’inzige.+ Ingamiya zabo+ ntizagiraga ingano, zari nyinshi nk’umusenyi wo ku nkombe z’inyanja. Nahumu 3:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Abarinzi bawe bameze nk’inzige, abantu bawe binjiza abandi mu ngabo bameze nk’irumbo ry’inzige. Zikambika ku ruzitiro rw’amabuye ku munsi w’imbeho, ariko izuba ryarasa zigahita ziguruka. Aho ziri ntihamenyekana.+
5 Bazanaga n’amatungo yabo n’amahema yabo. Bazaga ari benshi cyane nk’inzige,+ kandi bo n’ingamiya zabo ntibagiraga ingano;+ barazaga bakayogoza igihugu.+
12 Abamidiyani, Abamaleki n’ab’Iburasirazuba bose+ bari bagandagaje mu kibaya banganya ubwinshi n’inzige.+ Ingamiya zabo+ ntizagiraga ingano, zari nyinshi nk’umusenyi wo ku nkombe z’inyanja.
17 Abarinzi bawe bameze nk’inzige, abantu bawe binjiza abandi mu ngabo bameze nk’irumbo ry’inzige. Zikambika ku ruzitiro rw’amabuye ku munsi w’imbeho, ariko izuba ryarasa zigahita ziguruka. Aho ziri ntihamenyekana.+