2 Ibyo ku Ngoma 36:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 kugira ngo asohoze amagambo Yehova yavuze binyuze kuri Yeremiya,+ kugeza aho ubutaka bwari kurangiriza kuruhuka amasabato yabwo yose.+ Iminsi yose bwamaze bwarabaye umusaka bwaziririje isabato, kugira ngo bwuzuze imyaka mirongo irindwi.+ Yesaya 6:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Nuko ndavuga nti “Yehova, bizageza ryari?”+ Na we arambwira ati “ni ukugeza igihe imigi izabera amatongo, itakirimo abaturage, amazu atakibamo umuntu wakuwe mu mukungugu, n’igihugu cyarahindutse umusaka;+ Yeremiya 12:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Bawuhinduye umwirare;+ wararabye, ukomeza kuba itongo imbere yanjye.+ Igihugu cyose cyahindutse amatongo kuko nta wabyitayeho.+ Ezekiyeli 33:28 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 28 Igihugu nzagihindura umwirare,+ gihinduke umusaka kandi imbaraga cyiratanaga zizashira;+ imisozi ya Isirayeli izaba amatongo+ kandi nta muntu uzongera kuhanyura.
21 kugira ngo asohoze amagambo Yehova yavuze binyuze kuri Yeremiya,+ kugeza aho ubutaka bwari kurangiriza kuruhuka amasabato yabwo yose.+ Iminsi yose bwamaze bwarabaye umusaka bwaziririje isabato, kugira ngo bwuzuze imyaka mirongo irindwi.+
11 Nuko ndavuga nti “Yehova, bizageza ryari?”+ Na we arambwira ati “ni ukugeza igihe imigi izabera amatongo, itakirimo abaturage, amazu atakibamo umuntu wakuwe mu mukungugu, n’igihugu cyarahindutse umusaka;+
11 Bawuhinduye umwirare;+ wararabye, ukomeza kuba itongo imbere yanjye.+ Igihugu cyose cyahindutse amatongo kuko nta wabyitayeho.+
28 Igihugu nzagihindura umwirare,+ gihinduke umusaka kandi imbaraga cyiratanaga zizashira;+ imisozi ya Isirayeli izaba amatongo+ kandi nta muntu uzongera kuhanyura.