Gutegeka kwa Kabiri 28:52 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 52 Bazakugotera mu migi yawe yose kugeza aho inkuta zawe ndende kandi zikomeye wiringiraga zo mu gihugu cyawe cyose zizagwira hasi. Bazakugotera mu migi yose yo mu gihugu Yehova Imana yawe azaba yaraguhaye.+ Yeremiya 4:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Nimubivuge; ni koko nimubibwire amahanga, mubitangarize Yerusalemu.” “Abarinzi baje baturuka mu gihugu cya kure,+ kandi bazarangurura ijwi ryabo bateye imigi y’u Buyuda. Yeremiya 9:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Yerusalemu nzayihindura ikirundo cy’amabuye+ n’ubuturo bw’ingunzu.+ Imigi y’u Buyuda nzayihindura umwirare ye kugira abayituramo.+ Yeremiya 33:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 “Yehova aravuga ati ‘aha hantu muzaba muvuga ko habaye umwirare, ko nta muntu cyangwa itungo biharangwa, mu migi y’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu yahindutse umusaka+ nta muntu cyangwa itungo biharangwa, hazongera kumvikana+ Yeremiya 34:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 “‘Ngiye kubategeka,’ ni ko Yehova avuga, ‘kandi nzabagarura muri uyu mugi+ bawurwanye, bawufate maze bawutwike;+ imigi y’i Buyuda nzayihindura umwirare ye kugira abayituramo.’”+ Yeremiya 44:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Ni cyo cyatumye nsuka uburakari bwanjye n’umujinya wanjye bikagurumanira mu migi y’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu,+ hagahinduka amatongo n’umwirare, nk’uko bimeze uyu munsi.’+
52 Bazakugotera mu migi yawe yose kugeza aho inkuta zawe ndende kandi zikomeye wiringiraga zo mu gihugu cyawe cyose zizagwira hasi. Bazakugotera mu migi yose yo mu gihugu Yehova Imana yawe azaba yaraguhaye.+
16 Nimubivuge; ni koko nimubibwire amahanga, mubitangarize Yerusalemu.” “Abarinzi baje baturuka mu gihugu cya kure,+ kandi bazarangurura ijwi ryabo bateye imigi y’u Buyuda.
11 Yerusalemu nzayihindura ikirundo cy’amabuye+ n’ubuturo bw’ingunzu.+ Imigi y’u Buyuda nzayihindura umwirare ye kugira abayituramo.+
10 “Yehova aravuga ati ‘aha hantu muzaba muvuga ko habaye umwirare, ko nta muntu cyangwa itungo biharangwa, mu migi y’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu yahindutse umusaka+ nta muntu cyangwa itungo biharangwa, hazongera kumvikana+
22 “‘Ngiye kubategeka,’ ni ko Yehova avuga, ‘kandi nzabagarura muri uyu mugi+ bawurwanye, bawufate maze bawutwike;+ imigi y’i Buyuda nzayihindura umwirare ye kugira abayituramo.’”+
6 Ni cyo cyatumye nsuka uburakari bwanjye n’umujinya wanjye bikagurumanira mu migi y’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu,+ hagahinduka amatongo n’umwirare, nk’uko bimeze uyu munsi.’+