Yesaya 23:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Urubanza rwaciriwe Tiro:+ mwa mato y’i Tarushishi+ mwe, nimuboroge! Kuko yanyazwe ntikomeze kuba icyambu, kandi ntihakiri ahantu umuntu yakwinjira.+ Iyo nkuru bayibwiriwe mu gihugu cy’i Kitimu.+ Yeremiya 25:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 n’abami bose b’i Tiro+ n’abami bose b’i Sidoni+ n’abami bose b’ikirwa kiri mu karere k’inyanja; Ezekiyeli 26:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 “mwana w’umuntu we, kubera ko Tiro+ yakinnye Yerusalemu ku mubyimba+ ivuga iti ‘awa! Ararimbutse+ uwareshyaga abantu bo mu mahanga.+ Ibintu bigiye guhinduka. Ubu ni jye ugiye kugira ubutunzi kuko yahindutse amatongo,’+ Yoweli 3:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 “Namwe Tiro na Sidoni,+ namwe mwa turere two mu Bufilisitiya+ mwese mwe, mutinyuka mute kunkorera ibintu nk’ibi? Iyo ni yo nyiturano yanyu? Niba ari ibyo munyituye, nanjye sinzazuyaza, nzahita mbitura ibyo munkoreye.+ Amosi 1:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 “Yehova aravuze ati ‘kubera ko Tiro yigometse incuro eshatu,+ ndetse incuro enye, sinzagarura ukuboko kwanjye bitewe n’uko bashyikirije Edomu imbohe, ntibibuke isezerano abavandimwe bagiranye.+
23 Urubanza rwaciriwe Tiro:+ mwa mato y’i Tarushishi+ mwe, nimuboroge! Kuko yanyazwe ntikomeze kuba icyambu, kandi ntihakiri ahantu umuntu yakwinjira.+ Iyo nkuru bayibwiriwe mu gihugu cy’i Kitimu.+
2 “mwana w’umuntu we, kubera ko Tiro+ yakinnye Yerusalemu ku mubyimba+ ivuga iti ‘awa! Ararimbutse+ uwareshyaga abantu bo mu mahanga.+ Ibintu bigiye guhinduka. Ubu ni jye ugiye kugira ubutunzi kuko yahindutse amatongo,’+
4 “Namwe Tiro na Sidoni,+ namwe mwa turere two mu Bufilisitiya+ mwese mwe, mutinyuka mute kunkorera ibintu nk’ibi? Iyo ni yo nyiturano yanyu? Niba ari ibyo munyituye, nanjye sinzazuyaza, nzahita mbitura ibyo munkoreye.+
9 “Yehova aravuze ati ‘kubera ko Tiro yigometse incuro eshatu,+ ndetse incuro enye, sinzagarura ukuboko kwanjye bitewe n’uko bashyikirije Edomu imbohe, ntibibuke isezerano abavandimwe bagiranye.+