3 “‘Boroga+ Heshiboni we,+ kuko Ayi yanyazwe! Mwa midugudu ikikije Raba mwe, nimurire mukenyere ibigunira.+ Muboroge kandi muzerere mu ngo z’amatungo zubakishijwe amabuye, kuko Malikamu izajyanwa mu bunyage,+ ikajyananwa n’abatambyi bayo n’abatware bayo.+