14 Umwami wa Ayi akimara kubibona, we n’ingabo zo muri uwo mugi bitegura vuba vuba, bazinduka kare igihe cyagenwe kigeze, bajya gusanganira Abisirayeli ngo barwanire mu kibaya cyo mu butayu. Icyakora, uwo mwami ntiyamenye ko bari bamuciriye igico inyuma y’umugi.+