7 “Iminsi yo kubahagurukira izaza;+ iminsi yo kubakanira urubakwiriye izagera.+ Abisirayeli bazabimenya.+ Umuhanuzi azaba umupfapfa+ n’uvuga amagambo yahumetswe amere nk’umusazi bitewe n’uko ibyaha byanyu ari byinshi,+ n’urwango rukaba ari rwinshi cyane.”