ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 34:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Yehova afite inkota kandi izuzura amaraso,+ yuzureho urugimbu, n’amaraso y’amasekurume y’intama n’ihene, n’urugimbu+ rw’impyiko z’amapfizi y’intama. Kuko Yehova afite igitambo i Bosira kandi mu gihugu cya Edomu+ hazabagirwa amatungo menshi.

  • Yeremiya 50:27
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 Mutsembe ibimasa by’imishishe byaho byose.+ Nibimanuke bijya mu ibagiro.+ Bigushije ishyano kuko umunsi wabyo wageze; igihe cyo kubihagurukira kirageze!+

  • Ezekiyeli 39:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Muzarya inyama z’abantu b’intwari+ kandi munywe amaraso y’abatware bo mu isi; bose ni nk’amapfizi y’intama n’amasekurume y’intama akiri mato,+ n’amasekurume y’ihene n’ibimasa by’imishishe,+ amatungo y’imishishe y’i Bashani.+

  • Zekariya 10:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 “Narakariye cyane abungeri,+ kandi abayobozi bameze nk’ihene+ nzabaryoza ibyo bakoze;+ Yehova nyir’ingabo yongeye kwita ku mukumbi we,+ ari wo nzu ya Yuda, abagira nk’ifarashi+ ye y’indatwa ku rugamba.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze