Imigani 11:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Kugira neza kw’abakiranutsi gutuma umugi wishima,+ kandi iyo ababi barimbutse abantu barangurura ijwi ry’ibyishimo.+ Yesaya 44:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 “Wa juru we, rangurura ijwi ry’ibyishimo+ kuko Yehova yakoze igikorwa.+ Nawe wa nda y’isi we,+ rangurura ijwi ryo kunesha!+ Mwa misozi mwe nimwishime;+ nawe wa shyamba we n’ibiti byawe byose, murangurure ijwi ry’ibyishimo! Kuko Yehova yacunguye Yakobo akagaragariza ubwiza bwe kuri Isirayeli.”+ Yesaya 48:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Musohoke muri Babuloni!+ Muhunge Abakaludaya.+ Nimubivuge muranguruye ijwi ry’ibyishimo kugira ngo abantu babyumve.+ Mubivuge bigere ku mpera z’isi,+ muvuge muti “Yehova yacunguye umugaragu we Yakobo.+ Yesaya 49:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Wa juru we, rangurura ijwi ry’ibyishimo,+ na we wa si we unezerwe.+ Imisozi ninezerwe, irangurure ijwi ry’ibyishimo,+ kuko Yehova yahumurije ubwoko bwe,+ akagirira impuhwe imbabare ze.+ Ibyahishuwe 18:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 “Wa juru we+ namwe abera+ n’intumwa+ n’abahanuzi, muwishime hejuru kuko Imana iwushohorejeho urubanza yawuciriye ibahorera!”+ Ibyahishuwe 19:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 kuko imanza zayo ari iz’ukuri kandi zikiranuka.+ Yashohoje urubanza yaciriye ya ndaya ikomeye yononesheje isi ubusambanyi bwayo, kandi iyiryoza amaraso y’abagaragu bayo irayahorera.”+
10 Kugira neza kw’abakiranutsi gutuma umugi wishima,+ kandi iyo ababi barimbutse abantu barangurura ijwi ry’ibyishimo.+
23 “Wa juru we, rangurura ijwi ry’ibyishimo+ kuko Yehova yakoze igikorwa.+ Nawe wa nda y’isi we,+ rangurura ijwi ryo kunesha!+ Mwa misozi mwe nimwishime;+ nawe wa shyamba we n’ibiti byawe byose, murangurure ijwi ry’ibyishimo! Kuko Yehova yacunguye Yakobo akagaragariza ubwiza bwe kuri Isirayeli.”+
20 Musohoke muri Babuloni!+ Muhunge Abakaludaya.+ Nimubivuge muranguruye ijwi ry’ibyishimo kugira ngo abantu babyumve.+ Mubivuge bigere ku mpera z’isi,+ muvuge muti “Yehova yacunguye umugaragu we Yakobo.+
13 Wa juru we, rangurura ijwi ry’ibyishimo,+ na we wa si we unezerwe.+ Imisozi ninezerwe, irangurure ijwi ry’ibyishimo,+ kuko Yehova yahumurije ubwoko bwe,+ akagirira impuhwe imbabare ze.+
20 “Wa juru we+ namwe abera+ n’intumwa+ n’abahanuzi, muwishime hejuru kuko Imana iwushohorejeho urubanza yawuciriye ibahorera!”+
2 kuko imanza zayo ari iz’ukuri kandi zikiranuka.+ Yashohoje urubanza yaciriye ya ndaya ikomeye yononesheje isi ubusambanyi bwayo, kandi iyiryoza amaraso y’abagaragu bayo irayahorera.”+