9 Bazabasubiza bati ‘byatewe n’uko bataye Yehova Imana yabo yakuye ba sekuruza mu gihugu cya Egiputa,+ maze bagahindukirira izindi mana+ bakazunamira, bakazikorera. Ni yo mpamvu Yehova yabateje ibi byago byose.’”+
10 “Kandi nubwira aba bantu ayo magambo yose na bo bakakubwira bati ‘kuki Yehova yavuze ko azaduteza ibyo byago byose bikomeye, kandi se ni irihe kosa twakoze cyangwa icyaha twakoreye Yehova Imana yacu ni ikihe?’+