14 Nyina yari umupfakazi wakomokaga mu muryango wa Nafutali, naho se yari Umunyatiro+ wari umucuzi w’imiringa.+ Hiramu yari afite ubwenge n’ubuhanga+ n’ubumenyi bwose ku birebana n’imirimo yose yo gucura imiringa. Nuko yitaba Umwami Salomo, amukorera imirimo yamutegetse yose.